Home
Categories
EXPLORE
True Crime
Comedy
Society & Culture
Business
Sports
History
Music
About Us
Contact Us
Copyright
© 2024 PodJoint
00:00 / 00:00
Sign in

or

Don't have an account?
Sign up
Forgot password
https://is1-ssl.mzstatic.com/image/thumb/Podcasts115/v4/97/c8/da/97c8dac0-7034-f858-6c50-fa1dae59cf07/mza_924336487831958464.jpg/600x600bb.jpg
Zion Temple Kimironko
Zion Temple Kimironko
10 episodes
4 days ago
Muhawe Ikaze mu nyigisho za Zion Temple Kimironko.
Show more...
Christianity
Religion & Spirituality
RSS
All content for Zion Temple Kimironko is the property of Zion Temple Kimironko and is served directly from their servers with no modification, redirects, or rehosting. The podcast is not affiliated with or endorsed by Podjoint in any way.
Muhawe Ikaze mu nyigisho za Zion Temple Kimironko.
Show more...
Christianity
Religion & Spirituality
Episodes (10/10)
Zion Temple Kimironko
IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE - Part 2

IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE - Part 2 | PASTOR DIDIER HABIMANA

Show more...
2 years ago
53 minutes 30 seconds

Zion Temple Kimironko
IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE

IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE | PASTOR DIDIER HABIMANA

Show more...
2 years ago
46 minutes 5 seconds

Zion Temple Kimironko
Ba maso wirinda imyenda ishaje - Pastor Didier HABIMANA

Ba maso wirinda imyenda ishaje - Pastor Didier HABIMANA

Show more...
2 years ago
53 minutes 20 seconds

Zion Temple Kimironko
Itoze kuyoborwa n'Imana
Itoze kuyoborwa n'Imana. Pastor Didier 13/2/2022 Imana ni Imana igira ingamba zihabanye cyane niz'umwana w'umuntu, igira imikorere itabariramo umuntu iyo igiye kugutabara ica mu nzira zivangira abanzi bawe kuko ari Imana y'inyabwenge.   Yesu yagiye avuga kenshi uwo ari we yavuze ko ari umwungeri mwiza, ni umwungeri utuyobora neza.   Mariko 8:22-26 Yesu yageze i Betsayida bamuzanira impumyi ngo ayikoreho acira amacandwe ayikora kumaso ayibaza niba iri kureba imubwira ko abona abantu bameze nk'ibiti bigenda arongera ayikora ku maso irareba neza aramubwira ngo atahe arayibwira ngo ntirushye isubira mu kirorero. Imana ijya ituyobora ahantu runaka kuko ariho iba ibona hari ibisubizo byacu.   Yohana 21:5-6 5 Yesu arababaza ati"Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?" Baramusubiza bati"Nta cyo." 6 Arababwira ati"Nimujugunye urushundura iburyo bw'ubwato, murafata." Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.   Iyo Imana ikuyoboye unaga urushundura ahari umugisha wawe,kuyoborwa n'Imana ni ibintu bitwinjiza mu mugisha w'Imana ku buzima bwacu hari ahantu Imana ishaka ko tuba turasabwa kwitoza kuyoborwa n'Imana.   Turi mw' isi yuzuye confusion abantu batubwira ibintu bitandukanye buri wese akubwira ibye ariko turasabwa kuyoborwa n'Imana gusa kuko nitwiga kuyoborwa n'Imana tuzakomera muri iyi si yuzuye confusion.   Uburyo twakwitoza kuyoborwa n'Imana: 1 Samweli 3:7-8 7 Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n'ijambo rye.  8 Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati"Nditabye kuko umpamagaye." Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.   1.Abo Imana iyobora bagomba kuba baravutse ubwa kabiri. Samweli yabaga mu rusengero ariko atazi Uwiteka nicyo cyatumye Uwiteka amuhamagara yitaba Eli,hari igihe Imana iduhamagara tukitiranya ijwi rye niry'abantu nutavuka ubwa kabiri ntago uzamenya ijwi ry'Uwiteka.   Yohana 3:3-6 3 Yesu aramusubiza ati"Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana." 6 Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka.   Nidusabana n'Imana tuzabasha kumenya ijwi ry'Imana kuko tuzaba twatindanye nayo tubashe gutandukanya ijwi ry'Imana n'andi majwi yiyitira ibyo Imana yavuze kandi atari byo,twige kumva ijwi ry'Imana nibwo tuzamenya ibintu biri byo.  Imana ibahe umugisha!!!
Show more...
3 years ago
35 minutes 54 seconds

Zion Temple Kimironko
Kugera ikirenge mucya Kristo

Kugera ikirenge mucya Kristo

Pastor Didier

5/9/2021 


1 Petero 2:21

kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. 


Dufite ingero nyinshi Bibiliya itwereka zibyo dukwirirye kugenderamo n'izindi mbi dukwiriye kwirinda ariko Kristo ni urugero ruruta izindi turasabwa kugera ikirenge mu cya Kristo.


Gusa na Kristo ni intego y'ubuzima ya buri muntu dukwiriye gusa na Kristo mubyo dukora mu byo tuvuga ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi.Dukwiriye kwiga kugera ikirenge mucya Kristo tukarenga ku kubivuga gusa


Abaroma 8:29

kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. 


Abefeso 4:11-13

11.Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha, 

12.kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, 

13.kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo, 


Imana irashaka ko tugera ku rugero rushyitse arirwo gusa na Kristo,niba tunaniwe cyangwa tuguye mu byaha twe gutera Imana umugongo tuyihunge ahubwo tuyihungireho kugirango dukomeze kugera ikirenge mucya Kristo duse na we.


Ibintu 3 byagushije abantu:

1.Ubusambanyi.

Samson yagiye kuvuka Malayika yavuze abwira ababyeyi be uko akwiriye kubaho ariko icyaha cy'ubusambanyi kimukubita hasi.Tuzibukire icyaha cy'ubusambanyi twange kucyigenderamo dukomeze gusa na Kristo.


2.Amafaranga.

Yuda yakundaga amafaranga akunda na Yesu bituma agambanira Kristo umwana w'Imana kubera gukunda amafaranga.Dukunde Yesu niwe we kuduha ayo mafaranga.


3.Ubwibone.

Ubwibone bwatumye abantu benshi banyerera bareka gusa na Kristo.


Abagalatiya 5:22

22.Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, 

23. no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 


Niba dushaka gusa na Kristo by'ukuri twige gukunda nkuko Kristo adukunda,Imana iradusaba urukundo nyarwo,gukunda ni ugutanga.


Abantu Imana idusaba gukunda:

▪︎ Imana iradusaba gukunda bagenzi bacu kuko nidukunda bagenzi bacu tuzaba turi kugera ikirenge mucya Kristo.

▪︎ Imana iradusaba gukunda abo dusengana.Yesu aradusaba gukundana(abakristo) nkuko yadukunze.


▪︎ Imana idusaba gukunda abavandimwe bacu.1 Timoteyo 5:8(Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.)

▪︎ Imana iradusaba gukunda abanzi bacu.Dusabire abanzi bacu umugisha tutarebye ku bibi baba badukoreye.


Dukomeze tugere ikirenge mucya Kristo.

Imana ibahe umugisha!!!

Show more...
4 years ago
49 minutes 49 seconds

Zion Temple Kimironko
Kwiga gutona ku Mana

Kwiga gutona ku Mana

Pastor Didier

22/8/2021


▪︎Imana irashaka kubaka ubushuti natwe kugirango itunezeze ariko aritwe twabanje kuyinezeza.Tugire umuhate wo kurangira abantu Kristo kuko ariwe rembo gusa rigana mu ijuru.


Kuva 33:11-15

▪︎Bibiliya itubwira uko Mose yavuganaga n'Imana nk'inshuti ye ikamubwira ngo ajyane ubwoko bw'abisirayeli kandi Uwiteka akamubwira ko ari kumwe nabo ariko Mose abwira Imana ko nitajyana nabo itari bubakure aho.


▪︎Iyo ushaka kuba umutoni ku Mana ntago uyikundira ibyo itanga(amafaranga,ibyo dukeneye...) ahubwo uyikundira icyo iricyo.Kugirango ube umutoni ku Mana ntibizaturuka ku mpano ufite ahubwo bituruka ku mutima ukunda Imana utayikundiye ibyo itanga.


▪︎Ntago tugomba gushaka Imana kuberako tugeze mu bibazo ahubwo tugomba guhora dusabana nayo ibihe byose atari uko hari icyo tuyishakaho gusa.Mose yabwiye Imana ko nibatagendana atari babakure aho bari bari,ntiyashakaga umugisha wayo gusa cyangwa Malayika ahubwo yashakaga Imana ubwayo.


Yohana 8:29

Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima." 


▪︎Turi mu isi ishaka ko dukora ibyo ishaka tugenda uko ishaka ariko abatoni b'Imana bagenda uko Imana ishaka kandi bagakora ibyo Imana ishima.Imana irashaka ko tuyikunda kandi tukitondera amategeko yayo.


Imana ibahe umugisha!!!

Show more...
4 years ago
28 minutes 2 seconds

Zion Temple Kimironko
Kubwo Kudacogora

Kubwo kudacogora.

Pastor Didier

15/8/2021


Luka 8:15

Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana. 


▪︎Kwihangana ni igihe uhura n'ibibazo ariko ntiwemere ko bigushyira hasi ngo bikugushe.Kudacogora ni igihe uhura n'ibibazo ukiyemeza gukomeza urugendo.


▪︎Bibiliya itubwira umubibyi yasohoye imbuto zimwe zigwa ku kara abo ni abumva ijambo ariko satani akaribiba,hari izaguye mu mahwa araziniga aribo bumva ijambo ariko kubw'ibigeragezo ntibarikomeze hari n'izaguye mu butaka bwiza aribo bumva ijambo bakarikomeza.


▪︎Birashoboka ko ubu waba uri mu bihe byiza ariko ejo cyangwa ejobundi hakaza ibibazo by'ubuzima ariko Kristo aradusaba kudacogora uko byaba bimeze kose.


Luka 5:17-20

▪︎Yesu yajyaga yigisha abafarisayo n'abigishamategeko Yesu yarafite imbaraga zo kubakiza hanyuma bazana umuntu waremaye ariko babura aho bamucisha kuko hari abantu benshi maze bamucisha mu mategura bamumanuraga n'ingobyi Yesu abonye kwizera bafite akiza uwo muntu amubwira ko ibyaha bye abibabariye.


▪︎Kudacogora ni ukumenya ko ibyo Imana yavuze uzabigeraho ushyizeho uruhare rwawe.


 Ibyo twakwigira ku bantu bari bafite ingobyi irimo uremaye: 

1.Ibyiringiro.

Ibyiringiro nibyo bituma tudacogora,nibyo bituma twigira imbere nicyo gituma tudakwiriye kubitakaza.


▪︎Bibiliya itubwira umugore warumaze imyaka 12 ava ariko yumvise ko Yesu agiye guca aho yibwira mu mutima we ko nakora ku mwenda we ari bukire.Imana ihagurutse abafite ibyiringiro mu Mana.Ibyiringiro bivuga ko uzabyara isezerano uko byagenda kose.


▪︎Nusanga umuryango ufunze ntuzacogore ahubwo uzashake iyindi nzira.Nubwo ukuri gutandukanye nibyo wiringiye komeza wiringire,kubwo kudacogora hari icyakoreka.


3.Nubwo ibyabaciye intege byari bihari na Yesu yaragihari.

Nubwo duhura n'ibibazo n'intambara Yesu aracyahari icyo dusabwa n'ukudacogora,ntanakimwe kizatubuza gukira nitudacogora.


▪︎Mu kudacogora hari abadashobora kukumva si ngombwa ko wisobanura ahubwo umenye uwo ugomba kubibwira kuko nubwo batakumva ariko Yesu aracyahari kandi arakora.


Imana ibahe umugisha!!!

Show more...
4 years ago
39 minutes 27 seconds

Zion Temple Kimironko
Kutavuga Ubutumwa bwiza ngo abandi bakizwe ni ubugome
Kutavuga ubutumwa bwiza ngo abandi bakizwe ni ubugome. Hamwe na Pastor Didier HABIMANA 8/8/2021 ▪Iyo umuntu agiye kwa muganga arwaye akivuza bakamuvura agakira aba akijijwe indwara,iyo umuntu yaciye mu buzima bwuzuye isoni umuntu akaza akamuhisha aba amukijije isoni,ariko Yesu niwe wenyine utanga agakiza k'iteka ryose. Luka 19:10  9.kandi Umwana w'umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye."  ▪Yesu yaje kugirango abantu bose babone agakiza niyo mpamvu tukwiye kubaho tugera ikirenge mu cya Kristo. Yohana 10:10 Umujura ntazanwa n'ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.  Abaroma 1:16 Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,  ▪Ubutumwa bwiza tubwiriza ntibukwiye kudutera isoni kuko ari umuti ukiza by'iteka ryose.  Kuki Yesu ariwe ukiza by'iteka ryose?:   1.Agukiza urupfu rw'iteka ryose.  1 Yohana 5:11-12 11.Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.  12.Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w'Imana nta bugingo afite.  ▪Uyu munsi witabye Imana wowe wizeye Kristo uba ufite ubugingo buhoraho.Abantu bashobora kugukiza inzara,isoni cyangwa ikindi kibazo by'igihe gito ariko agakiza ka Kristo kadukiza by'iteka ryose.  2.Agakiza kadukiza ubutware bw'umwijima.  Abakolosayi 1:13 Ni we wadukijije ubutware bw'umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw'Umwana we akunda.  ▪Iyo umuntu ari imbata akora icyo shebuja ashaka hari benshi baba mu bubata bwa satani akabakoresha ibyo ashaka ariko mu gukizwa niho honyine dukirizwa ububata bwa satani.Iyo wakiriye Kristo nk'Umwami n'Umukiza uba uhawe ubutware bwo gutsinda ububata z'umwijima.  3.Yesu adukiza icyaha muzi(icyaha cy'inkomoko).  Abaroma 6:6 Kandi tumenye iki, yuko umuntu wacu wa kera yabambanywe na we, kugira ngo umubiri w'ibyaha ukurweho, twe kugumya kuba imbata z'ibyaha,  ▪Tuvuka twavutse dufite kamere muntu,umuntu yaremwe ari mwiza ariko amaze gucumura kamere yinjira muri we,iyo kamere ntakindi kiyikuraho uretse kwakira Kristo nk'Umwami n'Umukiza. 2 Abakorinto 5:17 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.  ▪Umuntu wese uri muri Kristo Yesu aba akijijwe urupfu rw'iteka ryose,aba ahawe ubutware bwo kuva mu bubata bw'umwijima,aba akijijwe icyaha cy'inkomoko. Gukizwa si imyambarire si ukogosha imisatsi si ukuba mu itorero gusa ahubwo gukizwa ni ukuba muri Kristo Yesu,igihe twakizwaga Imana yatugize icyaremwe gishya mu buryo bw'umwuka. Iyo wagizwe icyaremwe gishya abantu baba bakubona uko warusanzwe usa ariko Imana iba ikubona nk'umuntu udasanzwe Abaroma 8:1 Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho,  ▪Iyo umenye ko hari umuti wo gukiza abantu urupfu rw'iteka ryose ukamenya ko uri muri Kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya ntubibwire abandi biba ari ubugome.Tubwire abandi agakiza ka Yesu kugirango nabo bakizwe be kurimbuka. ▪Dukwiriye kuvuga ubutumwa bwiza mu mahanga yose,mu ndimi zose kugirango dutabare abandi kuko ubutumwa bwiza ari imbaraga z'Imana zihesha uwizera wese gukizwa.  1 Abakorinto 9:16 Iyo mbwiriza ubutumwa singira icyo nirata kuko ari byo mpatirwa gukora, ndetse ntavuze ubutumwa nabona ishyano.  Imana ibahe umigisha!!!
Show more...
4 years ago
37 minutes 44 seconds

Zion Temple Kimironko
Nsengera ngusengere dutabarwe
Nsengera ngusengere dutabarwe Pastor Didier 1/8/2021 Mariko 9:17-29 ▪︎Bibiliya itubwira inkuru y'umugabo waje kureba Yesu amuzaniye umwana we ngo amukize dayimoni wari umumazemo igihe kuko abigishwa ba Yesu byari byabananiye,bamuzaniye Yesu arababaza ngo azageza he kubana nabo batizera uwo mubyeyi abwira Yesu ngo niba bishoboka akize umwana we Yesu amubwira ko byose bishobokera uwizera uwo mubyeyi asaba Yesu kumukiza kutizera maze dayimoni amubonye atigisa umwana cyane Yesu ategeka dayimoni kumuvamo maze amuvamo asiga asa nupfuye ariko Yesu amufata ukuboko aramubyutsa maze abigishwa bamubaza igituma bo byabananiye Yesu ababwira ko icyo ntacyindi kibikora atari ugusenga no kwiyiriza. Ibintu 2 Yesu yabanje kwigisha uyu mubyeyi. ▪︎Nta muntu usenga ugomba gushidikanya,iyo usenga uba ugomba kwizera ko uwo ubwira yumva kandi agasubiza. 1.Kwizera. Tujye twegera Imana twizeye ko ntakiyinanira. Matayo 17:21 Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa." ▪︎Yesu ategereza ku bantu bose bamwegera ko bizera ko ashoboye byose,Yesu twizeye ni umunyembaraga kandi ntakimunanira.Kwizera ni ingredient y'amasengesho. Mariko 6:5-6 5.Nuko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe, keretse abarwayi bake yarambitseho ibiganza arabakiza, 6.atangazwa n'uko batizeye. Agendagenda mu birorero impande zose yigisha. ▪︎Yesu atangazwa n'abantu batizera ariko nanone agatangazwa n'abantu bizeye cyane.Imana iradusaba kongera kuzamura kwizera kwacu kuko kutizera kwacu kubuza Yesu gukora.Kwizera ukumenya udashidikanya ko ibyiringirwa ari ukuri,kwizera gukingura imiryango itari ifunguye kandi ni ibiryo by'abakristo. 2.Gusenga no kwiyiriza ubusa. ▪︎Hari imbaraga z'abadayimoni twirukana ari uko twiyirije.Kwiyiriza no gusenga biduha imbaraga zo kunesha ibyari bitugoye. Bibiliya itwereka abantu benshi(Pawulo,Esiteri,...) bagiye bashaka mu maso h'Imana bakiyiriza kugirango bahabwe izindi mbaraga. Kubera iki twiyiriza ubusa dusenga? ▪︎Mu biryo dukuramo imbaraga zo kubaho,iyo twiyirije ubusa tuba tweretse Imana ko tuyinyotewe kandi ko muriyo ari ho hari isoko yo kubaho kuruta ibiryo. ▪︎Dushyire umwete mu masengesho yacu ntago tuzamwara Imana izatugirira neza. Imana ibahe umugisha!!!
Show more...
4 years ago
37 minutes 41 seconds

Zion Temple Kimironko
YESU - Urukundo rusumba zose.
Yesu afite irindi zina ariryo Rukundo kandi ni urukundo rusumba izindi zose. Abantu bakunda mu buryo butandukanye ndetse n'abahanzi bakaruririmba ariko urukundo rwa Yesu rurenze izindi nkundo zose. Yohana 8:2-10 ▪Abanditsi n'abafarisayo bazaniye Yesu umugore bari bafashe asambana bamuzanira Yesu bamubwira ko amategeko avuga ko agomba kwicishwa amabuye babaza Yesu icyo kumukorera Yesu yandikisha urutoki hasi arabihorera bakomeza kumubaza Yesu arunamuka ababwira ko utarakora icyaha muribo amutera amabuye bose basubira inyuma urusorongo Yesu amubaza aho abamuzanye bagiye amubwira ko ntabahari nawe aramubwira ati nanjye singuciraho iteka genda ntukongere gukora icyaha ukundi. ▪Abafarisayo n'abanditsi nibo bagombaga kumugirira imbabazi ariko aba aribo bamuzabira Yesu. Idini ntago ritanga agakiza ariko Yesu azaguha urukundo n'agakiza. Abalewi 20:10 "Umuntu nasambana n'umugore w'undi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi n'umusambanyikazi ntibakabure kwicwa.  ▪Hari abantu babayeho mu buzima nkubw'amafarisayo bavuga bagenzi babo babita abanyabyaha cyangwa babaciraho iteka nyamara ntibabakunde nkuko Yesu yadukunze. ▪Yesu abwira abafarisayo ngo utarakoze icyaha amutere ibuye Mwuka wera yacumise iryo jambo mu mitima yabo abibutsa ibibi nabo bagenda bakora ntihagira n'umwe urimutera.Hari igihe abakristo ducira abantu urubanza kandi dukora ibibi kubarusha. ▪Ubutumwa bwiza butangira butwereka ibyaha byacu ibyaribyo byose twaba twarakoze. Impamvu urukundo rwa Kristo rusumba izindi nkundo nuko yemeye gupfa kubera ibyaha byacu. ▪Abantu bazagukundira uko umeze cyangwa uwo uriwe cyangwa uko usa ariko Yesu we no mu mwanda w'ibyaha aradukunda. ▪Igituma dukunda Yesu nuko yadukunze tutari dukwiriye. Hari ubwo ukora ibyaha ukumva nawe wanze ahahise hawe ariko Yesu aragusaba kumwizera kuko ataguciraho iteka. ▪Abafarisayo bageze ahari imbabazi ariko basubira inyuma badahawe izo mbabazi ntidusubire inyuma kandi twageze kuri Yesu ubabarira byose. ▪Dusange Kristo ubabarira ibyaha kuko ntakindi kuguzi bisaba kuko ikiguzi yarangije kugitanga ntitwinangire cyangwa ngo twigire abanyedini ngo dutere umugongo Yesu. Imana ibahe umugisha!!!
Show more...
4 years ago
23 minutes 40 seconds

Zion Temple Kimironko
Muhawe Ikaze mu nyigisho za Zion Temple Kimironko.