YESU - Urukundo rusumba zose.
Zion Temple Kimironko
23 minutes 40 seconds
4 years ago
YESU - Urukundo rusumba zose.
Yesu afite irindi zina ariryo Rukundo kandi ni urukundo rusumba izindi zose. Abantu bakunda mu buryo butandukanye ndetse n'abahanzi bakaruririmba ariko urukundo rwa Yesu rurenze izindi nkundo zose.
Yohana 8:2-10
▪Abanditsi n'abafarisayo bazaniye Yesu umugore bari bafashe asambana bamuzanira Yesu bamubwira ko amategeko avuga ko agomba kwicishwa amabuye babaza Yesu icyo kumukorera Yesu yandikisha urutoki hasi arabihorera bakomeza kumubaza Yesu arunamuka ababwira ko utarakora icyaha muribo amutera amabuye bose basubira inyuma urusorongo Yesu amubaza aho abamuzanye bagiye amubwira ko ntabahari nawe aramubwira ati nanjye singuciraho iteka genda ntukongere gukora icyaha ukundi.
▪Abafarisayo n'abanditsi nibo bagombaga kumugirira imbabazi ariko aba aribo bamuzabira Yesu. Idini ntago ritanga agakiza ariko Yesu azaguha urukundo n'agakiza.
Abalewi 20:10
"Umuntu nasambana n'umugore w'undi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi n'umusambanyikazi ntibakabure kwicwa.
▪Hari abantu babayeho mu buzima nkubw'amafarisayo bavuga bagenzi babo babita abanyabyaha cyangwa babaciraho iteka nyamara ntibabakunde nkuko Yesu yadukunze.
▪Yesu abwira abafarisayo ngo utarakoze icyaha amutere ibuye Mwuka wera yacumise iryo jambo mu mitima yabo abibutsa ibibi nabo bagenda bakora ntihagira n'umwe urimutera.Hari igihe abakristo ducira abantu urubanza kandi dukora ibibi kubarusha.
▪Ubutumwa bwiza butangira butwereka ibyaha byacu ibyaribyo byose twaba twarakoze. Impamvu urukundo rwa Kristo rusumba izindi nkundo nuko yemeye gupfa kubera ibyaha byacu.
▪Abantu bazagukundira uko umeze cyangwa uwo uriwe cyangwa uko usa ariko Yesu we no mu mwanda w'ibyaha aradukunda.
▪Igituma dukunda Yesu nuko yadukunze tutari dukwiriye. Hari ubwo ukora ibyaha ukumva nawe wanze ahahise hawe ariko Yesu aragusaba kumwizera kuko ataguciraho iteka.
▪Abafarisayo bageze ahari imbabazi ariko basubira inyuma badahawe izo mbabazi ntidusubire inyuma kandi twageze kuri Yesu ubabarira byose.
▪Dusange Kristo ubabarira ibyaha kuko ntakindi kuguzi bisaba kuko ikiguzi yarangije kugitanga ntitwinangire cyangwa ngo twigire abanyedini ngo dutere umugongo Yesu.
Imana ibahe umugisha!!!
Back to Episodes