
Kubwo kudacogora.
Pastor Didier
15/8/2021
Luka 8:15
Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.
▪︎Kwihangana ni igihe uhura n'ibibazo ariko ntiwemere ko bigushyira hasi ngo bikugushe.Kudacogora ni igihe uhura n'ibibazo ukiyemeza gukomeza urugendo.
▪︎Bibiliya itubwira umubibyi yasohoye imbuto zimwe zigwa ku kara abo ni abumva ijambo ariko satani akaribiba,hari izaguye mu mahwa araziniga aribo bumva ijambo ariko kubw'ibigeragezo ntibarikomeze hari n'izaguye mu butaka bwiza aribo bumva ijambo bakarikomeza.
▪︎Birashoboka ko ubu waba uri mu bihe byiza ariko ejo cyangwa ejobundi hakaza ibibazo by'ubuzima ariko Kristo aradusaba kudacogora uko byaba bimeze kose.
Luka 5:17-20
▪︎Yesu yajyaga yigisha abafarisayo n'abigishamategeko Yesu yarafite imbaraga zo kubakiza hanyuma bazana umuntu waremaye ariko babura aho bamucisha kuko hari abantu benshi maze bamucisha mu mategura bamumanuraga n'ingobyi Yesu abonye kwizera bafite akiza uwo muntu amubwira ko ibyaha bye abibabariye.
▪︎Kudacogora ni ukumenya ko ibyo Imana yavuze uzabigeraho ushyizeho uruhare rwawe.
Ibyo twakwigira ku bantu bari bafite ingobyi irimo uremaye:
1.Ibyiringiro.
Ibyiringiro nibyo bituma tudacogora,nibyo bituma twigira imbere nicyo gituma tudakwiriye kubitakaza.
▪︎Bibiliya itubwira umugore warumaze imyaka 12 ava ariko yumvise ko Yesu agiye guca aho yibwira mu mutima we ko nakora ku mwenda we ari bukire.Imana ihagurutse abafite ibyiringiro mu Mana.Ibyiringiro bivuga ko uzabyara isezerano uko byagenda kose.
▪︎Nusanga umuryango ufunze ntuzacogore ahubwo uzashake iyindi nzira.Nubwo ukuri gutandukanye nibyo wiringiye komeza wiringire,kubwo kudacogora hari icyakoreka.
3.Nubwo ibyabaciye intege byari bihari na Yesu yaragihari.
Nubwo duhura n'ibibazo n'intambara Yesu aracyahari icyo dusabwa n'ukudacogora,ntanakimwe kizatubuza gukira nitudacogora.
▪︎Mu kudacogora hari abadashobora kukumva si ngombwa ko wisobanura ahubwo umenye uwo ugomba kubibwira kuko nubwo batakumva ariko Yesu aracyahari kandi arakora.
Imana ibahe umugisha!!!