Umumaro w'uyu munsi igice cya 2.
Umenye ko usigaje umunsi umwe wo kubaho wakora iki? Gukoresha neza igihe bisaba kubaho nkaho usigaje umunsi umwe wo kubaho. Intsinzi itangirira mu buryo dukoresha igihe cyacu buri munsi. Muri iki kiganiro turaganira ku buryo wakwiga gukoresha igihe cyawe neza.
Umumaro w'uyu munsi igice cya mbere cg mu rurimi rw'icyongereza The importance of today.
Umenye ko usigaje umunsi umwe wo kubaho wakora iki? Gukoresha neza igihe bisaba kubaho nkaho usigaje umunsi umwe wo kubaho. Intsinzi itangirira mu buryo dukoresha igihe cyacu buri munsi. Muri iki kiganiro turaganira ku buryo wakwiga gukoresha igihe cyawe neza.
Ese waba uri umuyobozi mwiza cg mubi? Dore uko wabimenya.
Kurikirana inkuru ya Pastor Joseph Bright ni ukuntu yamenye ubwoko bw'ubuyobozi bwe. Mu gihe yarazi ko ubuyobozi bwe ari bwiza, imyumvire ye yaje guhinduka amaze gufata amahugurwa y'Ibirenze Gutsinda. Imikorere ye yarahindutse n'abo ayoboye barushaho kumwegera. Byose ni muri iki kiganiro. Ntucikwe.
Imyitwarire ya buri munsi ihanura intsinzi.
Waba uzi ikintu Umuteramakofi Mike Tyson yakoraga ataraba igihangange ku isi? Abanyamateka bavuga ko umutoza we yamubyutsaga mu gitondo cya kare saa kumi z'ijoro akitoza. Ibi ngo yabitangiye afite imyaka 18 kugeza igihe yatangiriye amarushanwa ku myaka 21.
Intsinzi itangira hakiri kare mu bikorwa dukora buri munsi. Nta muntu utera imbere bya gitumo. Ntabwo abakinnyi bitoza iyo bafite umukino cyangwa irushanwa. Gutsinda kw'ikipe guturuka mu bikorwa n'imyitwarire yose ikipe ikora amarushanwa n'imikino itarabaho.
Muri iki kiganiro turaganira ku myitwarire n'ibikorwa wakora buri munsi byakugeza ku ntsinzi wifuza.
Ibigeragezo uzahura nabyo nutangira gukora ugana inzozi zawe.
Intsinzi ntabwo iza hatabayeho igitambo n'ibigeragze. Muri iki kiganiro turaganira kuri ibyo bigeragezo n'intambara umuntu ahura nazo umunsi yahisemo ubuzima bugana ku ntsinzi.
Spirituality and Success Bihurira he?
Uburyo wakwitwara ukubaka imibanire myiza
Imibanire myiza ntwabwo yizana. Ni ingaruka y'ibikorwa bishingiye ku mahame meza. Kurikirana iki kiganiro umenye ayo mahame.
Amashusho ane abantu babonamo Imana
Impamvu abantu benshi batamenya Imana ni uko batayizi. Muri iki kiganiro turagaruka ku mashusho ane abantu babonamo Imana atuma batayimenya by'ukuri no kurushaho byazana impinduka mu buzima bwabo.
Ibimenyetso by'umuntu wakubaka imibanire myiza
Imibanire myiza isaba izanwa n'abantu bafite ibyangombwa n'ubumenyi byubaka imibanire myiza. Muri iki kiganire turaganira ku mico, ubumenyi, n'ibindi bintu umuntu agomba kuba afite kugirango yubake imibanire myiza n'abandi bantu.
Uruhare rw'imibanire mu kuzana intsinzi igice cya 2
Uwaguha miriyoni umunani changwa akaguha inshuti miriyoni umunani, wahitamo iki? Kurikirana iki kiganiro umenye umumaro munini inshuti zigira mu kuzana intsinzi no kurushaho mu buzima bwawe.
Uruhare rw'imibanire mu kuzana intsinzi igice cya mbere.
Abantu bafite uruhare runini mu mikurire yawe n'iterambere ryawe muri rusange. Hari abakubera umugisha n'abakubera igitsitaza. Uko bimeze kose imibanire myiza isaba kwubakwa neza mu muyoboro n'iyerekwa rigana ku iterambere ry'abantu bose bayifitemo inyungu. Umva iki kiganiro umenye uruhare rw'imibanire mu iterambere ryawe.
Gukoresha igihe neza biri mu biranga abantu bagera ku ntego n'inzozi zabo. Muri iki kiganiro turiburebere hamwe uburyo wakoresha igihe cyawe ukabasha kugera ku ntsinzi no kurushaho.
Umubano w'umumaro uruta iyindi yose ni umubano wawe n'Imana. Muri iki kiganiro turaza kuganira ku mashusho ane abantu babonamo Imana.
Ikintu abantu bagera ku bikomeye n'inzozi zabo bakora buri munsi ni UGUKORA IBY'IBANZE. Buri munsi bamenya:
1. Gutandukanya igikorwa n'icyo ugeraho
2. Gushyira imbere ibya mbere
3. Gutegura igihe cyabo
4. Kwimukira ku mbaraga
5. Guhindura umunsi uw'umumaro kuri bo
Umviriza iki kiganiro ku busobanuro burambuye.
Ibaze ikibazo gikurikira. Waba aho uri uyu munsi ariho wifuza kuba? Waba uri ahantu wifuza kuba? Niba utaragera aho wifuza kugera, ukeneye kwaguka. Kwaguka ntabwo byizana. Kwaguka ni ikimenyetso kiva mu mitekerereze n'ibikorwa bizana kwaguka mu buzima bw'umuntu. Muri iki kiganiro turiburebere hamwe icyo usabwa gukora kugirango waguke.
Muri iki kiganiro turaganira ku mitekerereze ishobora guhindura ubuzima bwawe ikakugeza ku ntsinzi.
Muri iki kiganiro turaganira kuri ATTITUDE.