
Imyitwarire ya buri munsi ihanura intsinzi.
Waba uzi ikintu Umuteramakofi Mike Tyson yakoraga ataraba igihangange ku isi? Abanyamateka bavuga ko umutoza we yamubyutsaga mu gitondo cya kare saa kumi z'ijoro akitoza. Ibi ngo yabitangiye afite imyaka 18 kugeza igihe yatangiriye amarushanwa ku myaka 21.
Intsinzi itangira hakiri kare mu bikorwa dukora buri munsi. Nta muntu utera imbere bya gitumo. Ntabwo abakinnyi bitoza iyo bafite umukino cyangwa irushanwa. Gutsinda kw'ikipe guturuka mu bikorwa n'imyitwarire yose ikipe ikora amarushanwa n'imikino itarabaho.
Muri iki kiganiro turaganira ku myitwarire n'ibikorwa wakora buri munsi byakugeza ku ntsinzi wifuza.