Subscribe now and join me as we explore life's incredible journey together! Music by LiteSaturation (https://pixabay.com/users/litesaturation-17654080/) from Pixabay Through: https://pixabay.com/music/introoutro-groovy-rock-short-110355/ Contact us at mugishajeandedieu72@gmail.com Patreon: https://patreon.com/KainosPerspectives Spotify: https://open.spotify.com/show/2cBoTZzAusRieHOQ2zZLOE?si=f37b852bf0684cc4 Apple Podcasts: https://podcasts.apple.com/us/podcast/kainos-perspectives/id1646978933 Amazon Music: https://music.amazon.in/podcasts/5d079e18-45ad-42c4-9222-33afcceed19b/kainos-perspectives™ Twitter: https://twitter.com/mugisha__ Podcast: https://podcasters.spotify.com/pod/show/kainosperspectives
Kainos Perspectives™ Podcast: Exploring Life as a Christian and BeyondSubscribe now and join me as we explore life's incredible journey together!
Music by LiteSaturation (https://pixabay.com/users/litesaturat...) from Pixabay
Through: https://pixabay.com/music/introoutro-...
Contact us at mugishajeandedieu72@gmail.com
Patreon: / kainosperspectives
Spotify: https://open.spotify.com/show/2cBoTZz...
Apple Podcasts: https://podcasts.apple.com/us/podcast...
Amazon Music: https://music.amazon.in/podcasts/5d07...
Twitter: / mugisha__
Podcast: https://podcasters.spotify.com/pod/sh...
70 views Premiered Mar 21, 2024 Kainos Perspectives™ Podcast: Exploring Life as a Christian and BeyondSubscribe now and join me as we explore life's incredible journey together!
Music by LiteSaturation (https://pixabay.com/users/litesaturat...) from Pixabay
Through: https://pixabay.com/music/introoutro-...
Contact us at mugishajeandedieu72@gmail.com
Patreon: / kainosperspectives
Spotify: https://open.spotify.com/show/2cBoTZz...
Apple Podcasts: https://podcasts.apple.com/us/podcast...
Amazon Music: https://music.amazon.in/podcasts/5d07...
Twitter: / mugisha__
Podcast: https://podcasters.spotify.com/pod/sh...
1 Corinthians is all about seeing every part of life through the lens of that gospel."
AGAKIZA NI IKI?
Agakiza ni ugukizwa akaga cyangwa imibabaro.
Ijambo agakiza ririmo igitekerezo cyo gutsinda, ubuzima bw’iteka, cyangwa kubungabunga. Rimwe na rimwe, Bibiliya ikoresha ijambo “agakiza” yerekeza ku gutabarwa by'agateganyo, ku mubiri, nko gukizwa kwa Pawulo muri gereza (Abafilipi 1:19 -Icyo nzi cyo ni uko bizamviramo agakiza, mbikesha amasengesho yanyu no gufashwa na Mwuka wa Yezu Kristo-).
Kenshi na kenshi, ijambo "agakiza" risobanuye gutabarwa kw'iteka, mu mwuka. Igihe Pawulo yabwiraga umusirikare ucunga gereza wo muri Filipine icyo agomba gukora kugira ngo akizwe, yerekezaga ku bugingo bw'iteka (Ibyakozwe 16: 30-31 - maze arabasohokana arababaza ati “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?” Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n'abo mu rugo rwawe).
Ikindi kandi, tubona Yesu agereranya gukizwa no kwinjira mu bwami bw'Imana (Matayo 19: 24-25).
UMUNTU AKIZWA IKI?
Dukizwa "umujinya" ni ukuvuga, urubanza rw'Imana ku byaha byacu twakoze (Abaroma 5: 9; 1 Abatesalonike 5: 9). Icyaha cyacu cyadutandukanije n'Imana, kandi ingaruka z'icyaha ni urupfu (Abaroma 6:23). Agakiza rero tubona Bibiliya ivuga ko ari ugukizwa ingaruka z’icyaha. Kuba ntawe uriho icyaha uzaragwa ubwami bw’ ijuru, bivuze ko gukizwa bikubiyemo gukurwaho icyaha (icyatubuzaga kwinjira mu ijuru).
NINDE UKIZA?
Imana yonyine niyo ishobora gukuraho icyaha ikadukiza igihano cy’icyaha cyari kidutegereje. (2 Timoteyo 1: 8,9 .....Imbaraga z’IMANA yadukijije, ikaduhamagara guhamagara kwera itabitewe n’imirimo yacu, ahubwo ibitewe n’uko yabigambiriye ubwayo, no ku bw’ubuntu bwayo twaherewe muri Kristo Yesu uhereye kera kose); Tito 3: 5 (Iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera)
IMANA IKIZA ITE?
Imana yadukijije binyuze muri Kristo Yesu (Yohana 3:17). By'umwihariko, urupfu rwa Yesu ku musaraba n'izuka ryakurikiyeho ni byo byaduhesheje agakiza kacu Abaroma 5:10 BYSB “Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?; Abefeso 1:7 “Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri, ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya” Ibyanditswe byera birasobanutse neza ko agakiza ari impano y’ubuntu, tudakwiriye y’ Imana Abefeso 2: 5, 8 “ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije)” ; 8. Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana. kandi iyo mpano iboneka gusa kubwo kwizera Yesu Kristo Ibyakozwe 4:12 “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y'ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.”
TWAKWAKIRA GUTE AGAKIZA?
Dukizwa no kwizera. Icya mbere, tugomba kumva ubutumwa bwiza - inkuru nziza y'urupfu n'izuka rya Yesu (Abefeso 1:13). Noneho, tugomba kwizera - kwiringira byimazeyo Umwami Yesu (Abaroma 1:16). Ibi bikubiyemo kwihana, guhindukira burundu ndetse no guhindura imitekerereze kubyerekeye icyaha na Kristo (Ibyakozwe 3:19), hanyuma ugasaba Uwiteka kugufasha no kugukiza (Abaroma 10: 9-10, 13).
Muri make, Agakiza gasobanuye Gutabarwa, kubw'ubuntu bw'Imana, ugakizwa igihano cy'iteka kubw’ icyaha, agakiza gahabwa abemera bakizera Umwami Yesu, nyuma yo kumva ubutumwa bwiza. Agakiza kabonerwa muri Yesu wenyine (Yohana 14: 6; Ibyakozwe 4:12) kandi biterwa n'Imana yonyine kugirango itange ibyiringiro by’ ubuzima bw’ iteka ndetse n'amahoro.