Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye; ni bwo bavuga ngo: «Akebo kajya iwa Mugarura!» Wakomotse kuri Mugarura, ku ngoma itazwi neza ikirari.
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira bati « Kami ka muntu ni umutima we nimumwihorere».Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ahasaga umwaka wa 1400.
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu ufashe undi akamuniga akamunegekaza;ni bwo bagira bati “Bamutereye k‘uwa Kajwiga“ . Wakomotse kuri Kajwiga k‘i Munyaga mu Buganza( Kibungo); byabayeho ahasaga umwaka wa 1700.