
Rom 2:1 Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n'ibyo akora.
Rom 2:2 Ariko tuzi yuko iteka Imana izacira ku bakora bene ibyo ari iry'ukuri.
Rom 2:3 Wowe muntu ucira urubanza abakora bene ibyo nawe ukabikora, mbese wibwira yuko uzakira iteka ry'Imana,
Rom 2:4 kandi usuzugura ubutunzi bwo kugira neza kwayo, n'ubw'imbabazi zayo n'ubwo kwihangana kwayo? Ntuzi yuko kugira neza kw'Imana ari ko kukurehereza kwihana?
Rom 2:5 Ariko kuko ufite umutima unangiwe utihana, wirindirije umujinya uzaba ku munsi w'uburakari, ubwo amateka y'ukuri y'Imana azahishurwa,
Rom 2:7 Abashaka ubwiza n'icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho.
Rom 2:8 Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby'ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabītura umujinya n'uburakari
Rom 2:9 n'amakuba n'ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora ibyaha, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki.
Rom 2:10 Ariko ubwiza n'icyubahiro n'amahoro, ni byo izītura umuntu wese ukora ibyiza, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki,
Rom 2:11 kuko Imana itarobanura abantu ku butoni.
Rom 2:12 Abakoze ibyaha bose batazi amategeko bazarimbuka badahowe amategeko, kandi abakoze ibyaha bose bazi amategeko bazacirwa ho iteka ry'amategeko,
Rom 2:13 kuko abumva gusa amategeko atari bo bakiranuka ku Mana, ahubwo abayumvira ni bo bazatsindishirizwa na yo.
Rom 2:14 Abapagani badafite amategeko y'Imana, iyo bakoze iby'amategeko ku bwabo baba bihīndukiye amategeko nubwo batayafite,
Rom 2:15 bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.
Rom 2:16 Kandi ni na byo Imana izatanga ho umugabo ku munsi izacirira abantu ho iteka muri Yesu Kristo ku byahishwe byabo, nk'uko ubutumwa bwiza nahawe buri.
Rom 2:17 Ubwo witwa Umuyuda ukiringira amategeko, ukīrāta Imana
Rom 2:18 ukamenya ibyo ishaka, ukarobanura iby'ingenzi kuko wigishijwe iby'amategeko,
Rom 2:19 ukīzigira yuko uri umurandasi w'impumyi n'umucyo w'abari mu mwijima,
Rom 2:20 n'umubwiriza w'abanyabwenge buke n'umwigisha w'abana, kuko mu mategeko ufite icyitegererezo cy'ukuri n'ubwenge kibonerwa muri yo.
Rom 2:21 Mbese wigisha abandi, ntiwiyigisha? Ko uhana kwiba, nawe ukiba?
Rom 2:22 Ko uvuga ngo “Ntugasambane”, nawe usambana? Ko wanga ibishushanyo bisengwa, nawe ukanduza urusengero?
Rom 2:23 Ko wīrāta amategeko, nawe ugayishisha Imana kuyacumura?
Rom 2:24 Izina ry'Imana ritukwa mu bapagani ku bwanyu, nk'uko byanditswe.
Rom 2:25 Ni koko gukebwa kugira icyo kumara, iyo witondeye amategeko: ariko nucumura amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa.
Rom 2:26 Mbese utakebwe niyitondera ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzamuhanirizwa no gukebwa?
Rom 2:27 Kandi utakebwe umubiri niyitondera amategeko, ntazagutsindisha wowe ucumura amategeko kandi warakebwe ku mubiri?
Rom 2:28 Kuko ugaragara ko ari Umuyuda atari we Muyuda nyakuri, kandi gukebwa kugaragara ko ku mubiri, atari ko gukebwa nyakuri.
Rom 2:29 Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n'umwuka kutari uk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana.